Pages

Saturday 8 June 2013

Ingabo z’u Rwanda zirimo kwinjiza no gutoza undi mutwe w’ingabo uzarwanya iza Loni zizwi ku izina rya «UN Intervention Combat Brigade»

Ingabo z'u Rwanda zirimo kwinjiza no gutoza undi mutwe w'ingabo uzarwanya iza Loni zizwi ku izina rya «UN Intervention Combat Brigade»

Ingabo za RDF zimaze kwinjiza bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, barenga magana atatu, aba bakaba biteguye kujya mu myitozo idasanzwe ya gisirikare, bakazavamo abakomando ba kabuhariwe bazaba bagize igice cy'ingabo z'umutwe wa M23, kizajya gitabara izo nyeshyamba za Kagame aho zizaba zananiriwe kurwana ku rugamba.

Bamwe mu banyeshuri bari gutozwa n'igisirikare cy'u Rwanda, ubu barimo guhungira mu bihugu bituranye n'u Rwanda.
Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse mu rwego rw'ubutasi rwa gisirikare (DMI), yemeza ko Leta ya Kagame itarimo gutanga amafaranga gusa mu bitangazamakuru byayo kugirango bisebye perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, ko ahubwo yaniyemeje gutanga bamwe mu ngabo z'igihugu kugirango bajye kurwanya umutwe wa Loni wiswe «UN Intervention Combat Brigade».

Impamvu Leta ya Kagame irimo gukoresha ibitangazamakuru byayo mu gusebya Perezida Jakaya Kikwete ikaba ari uko ingabo za Tanzania ziri mu nzobere zagaragaje ku ikubitiro ubushake bwo kwitabira igikorwa cyo gufatanya n'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi mu kugarura amahoro muri Kongo; izo ngabo zikaba zaramaze kugera mu birindiro byazo, zitegereje iz'ibindi bihugu, na byo byiyemeje gutanga ingabo zigize uwo mutwe w'Umuryango w'abibumbye.

Igitangaje muri ibyo byose, nkuko tubikesha bamwe muri za maneko za Kagame zibarizwa muri DMI nuko, nubwo Leta ya Kagame yakunze guhakana ko idashyigikiye inyeshyamba za M23, ikanavuga ko ishyigikiye ishyirwaho ry'ibikorwa by'umutwe wa gisirikare cya Loni cyiswe «UN Intervention Combat Brigade», kugeza magingo aya ingabo z'u Rwanda (RDF) zimaze kwinjiza bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, barenga magana atatu, aba bakaba biteguye kujya mu myitozo idasanzwe ya gisirikare, bakazavamo abakomando ba kabuhariwe bazaba bagize igice cy'ingabo z'umutwe wa M23, kizajya gitabara izo nyeshyamba za Kagame aho zizaba zananiriwe kurwana ku rugamba.

Ni muri urwo rwego kandi, nyuma y'aho ibizamini by'amashuri y'umwaka wa gatandatu bisohokeye, abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu bafite ababyeyi bazwi muri Leta cyangwa muri FPR, bashoboye kwizerwa bahabwa indangamanota zabo, naho abandi badafite ubazi bakaba barabimye izi ndangamanota kubera ko igisirikare cy'u Rwanda kitari kibizeye ko bazitabira iyi myitozo idasanzwe ya gisirikare, bityo bababwira ko bazabona indangamanota zabo nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare, izabera ahantu Umuvugizi uzabagezaho mu gihe kiri imbere.

Abo banyeshuri bazitabira iyo myitozo ya gisirikare idasanzwe bazanahabwa ibyangombwa by'abanyekongo n'amakarita y'igisirikare cy'inyeshyamba za M23, umutwe wabo w'abakomando ukazajya ugoboka inyeshyamba za M23 aho imirwano yananiriwe cyangwa aho ingabo za RDF zabuze aho zinyura mu kuza gutabara inyeshyamba za M23 zizaba zihanganye n'iza Loni ndetse n'iza Leta ya Kongo-Kinshasa (FARDC). Ibi bikaba biteganyijwe ko abo banyeshuri, igihe bazaba barimo batozwa, bazahabwa amasomo ajyanye n'uburyo bazajya bahangana n'umwanzi, n'uburyo bazajya bakwepana n'indege z'ubutasi za Loni zidafite abaderevu, zizwi ku izina rya «drones» mu rurimi rw'icyongereza.

Iyo myitozo ikaba iteganyijwe gutangira mu minsi ya vuba, dore ko RDF yarangije cyera kuzuza umubare w'abagomba kuzayitabira, igisigaye kikaba ari uko mu minsi ya vuba abo banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu bazajyanwa aho bagomba kwitoreza, kugeza ubu hakigizwe ibanga rikomeye.

Bamwe muri aba banyeshuri, bamaze gutahura ko bazajyanwa muri iyo myitozo ya gisirikare, bakaba bazajyanwa kurwana nk'abacakara muri Kongo, barwana intambara zidasobanutse kandi zitabafitiye akamaro cyangwa zitanafitiye igihugu cyabo akamaro, uretse kuzakoreshwa nk'umuyoboro wa Kagame wo kwigwizaho no gusahura umutungo kamere wa Kongo, mu gihe bandikwaga na RDF bakaba barabwiwe ko bazajya mu ngando zari zisanzwe zikorwa n'abandi banyeshuri, mbere yuko binjira muri za kaminuza cyangwa mu yandi mashuri makuru.

Nyuma yaho abo banyeshuri b'abanyarwanda bamenyeye ko iyo myitozo idasanzwe bazajyanwamo mu minsi itaha igamije kubajyana mu bikorwa byo kumena amaraso y'abaturanyi b'abanyekongo, na bo ubwabo batiretse, byatumye bafata icyemezo cyo kwiyahura mu buhunzi mu bihugu bituranye n'u Rwanda, cyane cyane muri Uganda, no mu Burundi kugirango bakize ubuzima bwabo, dore ko iyo mirwano igamije gusa gufata igice kinini cya Kongo kugirango inzego z'ubutasi za Kagame zibigire umuyoboro wo kujya kumusahurira umutungo kamere wa Kongo kubera ubusambo bwamurenze bwo kutanyurwa na byinshi n'ubundi igihugu cyari gisanzwe kimugenera.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 7 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.